Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB) Madamu Kanimba Donatilla

U Rwanda, kimwe n’ahandi hose ku Isi, rwahungabanyijwe n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) aho ikizere cy’uko ubukungu bwagombaga kuzamuka ku kigero kiri hejuru ya 8% mu 2020 cyayoyotse, kuri ubu kikaga kigeze kuri 2%.

Ni ingaruka zageze ku Gihugu muri rusange no ku buzima bwa buri muturage by’umwihariko, ku buryo hari abo byasabye kugobokwa na Leta ngo babashe gucuma iminsi.

Mu bagobotswe na Leta harimo n’abafite ubumuga, ariko ababakurikirana bavuga ko hamwe na hamwe hatitawe ku mwihariko wabo nk’abantu bakubiswe kabiri, bakeneye ubufasha budasanzwe (people with special needs).

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB) Madamu Kanimba Donatilla, yagaragaje imbogamizi abafite ubumuga bwo kutabona bahuye na zo muri ibibihe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Yavuze ko mu gihe hari Abanyarwanda batishoboye bagiye bagobokwa, hari bamwe mu bafite ubumuga batagobotswe, ku bw’amahirwe aho ikibazo kimenyekanye bagafashwa ariko ngo hari n’aho batahawe ibyo kurya nk’abandi Banyarwanda batishoboye.

Madamu Kanimba avuga ko by’umwihariko abafite ubumuga bwo kutabona bagifite imbogamizi z’uko batagifashwa n’abantu bajyaga babayobora bahuriye mu nzira kubera gutinya COVID-19.

Ati: “Umuntu ufite ubumuga bwo kutabona kugira ngo abashe kugera aho ashaka kujya, agomba umuntu umuyobora, kandi ntabwo byashoboka guhana intera. Nubwo uburyo dukoresha ubusanzwe ari bwiza, kuko ukuyoboye uba umuri inyuma umufashe ku kizigira cy’ukuboko haruguru y’inkokora, usanga abantu benshi iyo bagiye gufasha umuntu ufite ubumuga bwo kutabona basingira ikiganza bashaka gufata mu ntoki.”