Inama Rusange idasanzwe ya AJPRODHO JIJUKIRWA yongeye guterana ku nshuro yayo ya 25 n’abanyamuryango bayo baturutse mu ntara zose z’igihugu, aho bishimiye ibyagezweho muri 2017, bahiga n’ibyo bagiye gukora muri 2018.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere cyane cyane mu rubyiruko AJPRODHO-Jijukirwa, uratangaza ko muri rusange ibyerekeye uburenganzira bwa muntu mu Rwanda bihagaze neza.

Ibi babitangaje kuri iki cyumweru taliki ya 25/03/2018 mu nama Rusange idasanzwe yateranye barebera hamwe ibikorwa byagezweho umwaka ushize wa 2017, banarebera hamwe nibyo bagiye gukora uyu mwaka 2018.

Umunyamabangashingwabikorwa wa Ajprodho Jijukirwa bwana Businge Anthony mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko bishimira byinshi mu bikorwa bagezeho umwaka ushize wa 2017 mu kurengera ibikorwa bya muntu , ariko yemeza ko inzira ikiri ndende yagize ati:”Mu byo twishimira twagezeho  harimo kuba ubu dukorera mu turere hafi yatwose tw’u Rwanda , ubu urubyiruko rurenga 363 rwarabashije kunganirwa mu nkiko, abasaga  488 barakorewe imyanzuro y’imanza 520 bagahabwa ubujyanama mu mategeko, no kuba twakoreye ubuvugizi abaturage ku bibazo bitandukanye biganisha kubageza kubutabera”.

Yakomeje avuga ko ibyo bakora ari bimwe mu bikorwa byunganira Leta, ati:”Dukora ibikorwa byinshi bifasha abanyarwanda kwiteza imbere by’umwihariko urubyiruko , ubu uyu mwaka dufite umushinga Duhuze Project mu gufasha urubyuruko mu kw’ubaka ubumwe no gusakaza amahoro mu bana b’u Rwanda”. yonyeyeho ko n’ubwo hari byinshi bakoze kuburengenzira bwa muntu ariko hari n’ibindi bigifite ibibazo bikenewe gukorera ubugororangingo harimo , Uburezi, itangwa ry’amasoko cyane ya Leta n’ibindi.

Gusa n’ubwo uyu muryango wita ku burenganzira bwa muntu, bamwe mu banyamuryango banenga ubuyobozi bwabo kuba busa n’ubushyira mu bikorwa gahunda za Leta zisanzwe kandi ngo ari umuryango uvugira rubanda; wakabaye ugaragara cyane mu kuvugira abaturage n’ikiremwa muntu. Bikoma ubuyobozi bwabo kuba butagaragaza neza amategeko agenga imitangire y’amasoko, n’uko imishinga imwe n’imwe icungwa.

Ibi ariko Businge Anthony avuga ko atari byo, kuko ngo ibyo bakora byose bijyanye no guharanira uburenganzira bw’Umunyarwanda. Atanga urugero ko bakora ubuvugizi abaturage bakabona amazi, na byo bikaba biri mu burenganzira bw’umuturage.

Umunyamabangashingwabikorwa wa Ajprodho Jijukirwa bwana Businge Anthony.

http://hanga.rw/?Amakuru&Article=Ubuzima/Inama-Rusange-idasanzwe-ya-AJPRODHO-Jijukirwa-yateranye–ku-nshuro-ya-25_260318856.html

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *