Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere cyane cyane mu rubyiruko AJPRODHO-Jijukirwa,kuri uyu wa Kane tariki ya 16/8/2018 bari kwizihizanya umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko aho bahuje urubyiruko rusaga 125.

 

Ubusanzwe uyu munsi mpuzamahanga usanzwe wizihizwa kariki ya 12/8/ buri mwaka, ariko mu Rwanda AJPRODHO-Jijukirwa yawijihije uyu munsi aho yifatanyije n'imiryango itandukanye yaba iyegamiye kuri Leta ndetse n'itari iya Leta, aho uyu muhango witabiriwe n'urubyiruko rusaga 125 baturutse hirya no hino mu gihugu.

Afungura kumugaragaro iyi nama yahuriranye no kwizihiza umunsi muzamahanga wahariwe urubyiruko umuyobozi wa AJPRODHO-Jijukirwa  Businge Anthony yavuze ko uyu mwanya bahawe aruwo gutanga ibitekerezo, batanga ibitekerezo byubaka igihugu, yagize ati:''Iki nicyo gihe cyo kumenya uburenganzira bwanyu cyane murasabwa kumenya gusaba no kuvuga ibyo mubona bikwiye kubateza imbere''. Yakomeje asaba urubyiruko rwitabiriye iyi gahunda kuba maso kandi no kwisanzura bavuga ibiri kumitima kandi byubaka.

Nsanzimana Tharicise umuyobozi w'ishami rishinzwe kubaka ubushobozi rw'ubyiruko mu nama nkuru y'urubyiruko yavuze ko bari gusaba urubyiruko kugira uruhare mubibakorerwa, yagize ati:''Turi hano dusaba urubyiruko guhozaho cyane turi kubasaba gushyiramo imbaraga mu bibakorerwa cyane cyane ko hari aho usanga urubyiruko rurangaye rwibera mu biyobyabwenge''. Yakomeje avuga ko icyo uyu mwaka bashyize imbere nuko bagiye kongera ubukangurambaga cyane cyane muguha umwanya urubuga wo gutanga ibitecyerezo.

Twababwira ko iki gikorwa cyateguwe  na AJPRODHO-Jijukirwa  binyuje muri GIZ,aho bifatanyije n'imiryo itandukanye ndetse n'inzego za Leta aho urubyiruko rwitabiriye iyi gahunda ruhugukiwe n'ibijyanye n'uburenganzira bwa muntu koko AJPRODHO-Jijukirwa hafi yabose yagiye ibabumbira mu matsinda aho bahuguwe kubijyanye n'uburenganzira bwa muntu no gukora ubuvugizi kuri bagenzi babo.

Bamwe mubo twaganiriye batangarije ikinyamakurur HANGA ko baje kwizihiza uyu munsi mubyishimo ndetse ko biteguye gukomeza kwegera bagenzi babo cyane cyane abakiri mubiyobyabwenge n'ingeso yo kwicuruza (Uburaya), abana bari ku mihanda n'abandi bose binyuze muri za Club bashinzwe hirya no hino mu gihugu.

Insanganyamatsiko y'uyu munsi iri mu rurimi mpuzamahanga igira iti:''Youth Capacity ,Compaign and Advocacy for Human Richts (YCCA-HR) Project.


Nsanzimana Tharicise umuyobozi w'ishami rishinzwe kubaka ubushobozi rw'ubyiruko mu nama nkuru y'urubyiruko yavuze ko bari gusaba urubyiruko kugira uruhare mubibakorerwa.

Bamwe murubyiruko bitabiriye iyi gahunda.


Bamwe mubayobozi bitabiriye iyi gahunda.


Urubyiruko rwitabiriye iyi gahunda kubwinshi.


Bunner iriho insanganyamatsiko y'uyu mwaka.

Yanditswe na: Gatete Muhamoud

 

Source : http://hanga.rw