Umuryango w’urubyiruko ruharanira uburenganzira bwa muntun’iterambere (Association)

Umuryango w’urubyiruko ruharanira uburenganzira bwa muntun’iterambere (Association de la Jeunesse pour la Promotion des Droits de l’Homme et développement (AJPRODHO–JIJUKIRWA) washyikirije ibikoresho bitandukanye abanyeshuri bigishije imyuga.

Urwo rubyiruko rwibumbiye mu makoperative agera kuri 13 rukaba rwari rumaze igihe kigera kumyaka itatu rwigishwa imyuga itandukanye irimo ubudozi, guteka, gusudira, ubukandishi, kogoshandetse no gusuka, binyuze mu mushingawa YES project watangiye mu mwakawa 2015.

Bwana Busingye Antony umunyamabanga uhorahowa AJPRODHO–JIJUKIRWA Aganiran’itangazamakuru yavuzeko ashimira abanyeshuri bahuguwe bakaba bagiye guhabwa ibikresho kukobagaragaje ubwitange ndetse nu bushobozi bishakakamo ibisubizo,batangira gukora mbere yuko bahabwa ibikoresho, abasaba gufata neza ibikoresho bahawe no kubikoresha neza kugirango biteze imbere nyuma y’imyaka itatu bari bamaze biga.

Bwana Bayingana Emmanuel umuyobozi wungirije w’akarereka Kicukiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wari wari witabiriye uwo muhango yashimiyeAJPRODHO–JIJUKIRWA  na European Union kugikorwa cy’indashyikirwa bakoze cyogutanga ibikoresho ku bigishijwe cyanec yane abo mu Karereka Kicukiro kuko bigiye gutuma bakora bakiteza imbere kandi bikanagabanya ubushomeri muri Kicukiro, asaba abahawe ibikoresho kubibyaza umusaruro bakiteza imbere aboneraho no kubizeza  ko kuzaba bahafi nk’akarere igihe bazaba babiyambaje.

Umwe mu bahawe ibi bikoresho Umutesi Francine yavuzeko bishimiye iki gikorwa cya AJPRODHO–JIJUKIRWA bakaba bavuga ko bigiye kubafasha kwiteza imbere kugirango babashe kugera kubyo bakeneye Ati” ibi bikoresho bigiye kurushaho kudufasha kwiteza imbere nkatwe abadozi kubera ko imashini zidoda twakoreshaga twazikodeshaga kandi zari nke ubwo tubonye imashini zacu twitetugiye gukora turusheho kwiteza imbere kandi turashimira cyaneAJPRODHO–JIJUKIRWA  na European Union kuri ibibikoresho baduhaye kuko bigiye gutuma duhindura ubuzima bwacu ndetse nubwimiryango yacu tunarushaho kwiteza imbere .

Kuri ubu umuryango AJPRODHO–JIJUKIRWA  ukorera mu turere 7 mugihugu hose aritwo Kicukiro, Nyarugenge, Rulindo, Gakenke, Nyabihu, RubavunaNgororero. Ibikoresho byatanzwe muri uyu mushingawa YES Project ni ibikoresho by’ibanze, bikaba bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga Milliyoni 50.

Source: http://umwezi.net/?p=6328