USAID yatanze miliyari 1.2 Frw zizafasha mu kubaka amahoro n’ubwiyunge mu rubyiruko

Ikigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) ku bufatanye n’Umuryango International Alert, cyatangije umushinga uzafasha urubyiruko rwo mu turere turindwi tw’igihugu kurushaho kunga ubumwe no guteza imbere umuco wo guharanira amahoro.

Uyu mushinga wiswe “Duhuze” watangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 24 Mutarama 2018, uzarangira muri Nzeri 2020, ahazakoreshwa amafaranga y’u Rwanda miliyari 1.2 mu bikorwa birimo no gufasha urubyiruko mu bikorwa biruteza imbere.

Uzashyirwa mu bikorwa binyuze mu Muryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere cyane cyane mu rubyiruko, AJPRODHO-Jijukirwa, ufatanyije n’Ishyirahamwe ry’Abajyanama mu bijyanye n’ihungabana, ARCT-Ruhuka).

Umuyobozi wa Internationa Alert mu Rwanda, Betty Mutesi yavuze ko uyu mushinga wiswe ‘Duhuze’ uzibanda cyane ku rubyiruko, ruzafashwa kubaka amahoro, gukira ibikomere n’ihungabana bituruka ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati ”Twumvise ko byaba byiza twibanze ku rubyiruko, kuko niba dushaka kubaka ejo hazaza heza nuko dutekereza ko mu rubyiruko ariho twagashyize ingufu. Nk’uko bigishijwe kwangana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakigishwa kwicana, bashobora no kwigishwa gukundana, bakigishwa amahoro.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidele, yavuze ko kuba uyu mushinga uzibanda ku rubyiruko ari ingenzi kuko bahuye n’ingaruka z’amacakubiri yashegesheje u Rwanda na Jenoside yasenye imibanire y’Abanyarwanda.

Ati ”Urubyiruko ruriho ubungubu rwo mu myaka 18 na 25, ntibagize uruhare mu mateka mabi yaranze igihugu cyacu ariko barayazi, barebye ku muryango wayo mateka mabi, ingaruka zayo zabagezeho.“

Yakomeje agira ati “Ni abantu bari mu gihe cyiza cyo kubakwamo ubushobozi, cyo kubakwamo ubudatsimburwa kugira ngo bashobore guhangana n’ingaruka za Jenoside kandi bashobore no gufasha abazabakomokaho, twizere y’uko turimo kubaka u Rwanda twiraga.”

Yakomeje kandi avuga ko kubaka ubumwe n’ubwiyunge bigashyigikirwa n’imibereho ari ingenzi kuko iyo abantu bagize ibibahuza bishingiye ku kubaho neza baba bafite icyo barengera, bigatuma barushaho gushyira imbaraga mu kurinda imibanire yabo.

Ibi byanashimangiwe n’Umuyobozi wa AJPRODHO-Jijukirwa, Businge Anthony, wavuze ko bazabafasha mu rwego rw’ibiganiro, ariko banabashishikarize kujya mu mirimo ituma bava mu bukene kuko umuntu utagira icyo akora akenshi yisanga mu bikorwa bibi bisenya.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica Burks-Ruggles, yavuze ko uyu mushinga uje kunganira izindi gahunda zagiye zitangizwa na leta mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi ko kugera ku bumwe n’ubwiyunge bisaba ubufatanye bw’inzego zose.

Yakomeje avuga ko icyo biteze kuri uyu mushinga ni ugufasha abantu gukira ibikomere, kugira ubushobozi bwo kwikemurira amakimbirane ndetse no kurushaho kwizerana no kugirira icyizere inzego zitandukanye bagenda bakorana nazo.

Uyu mushinga uzakorerwa mu turere turindwi turimo Gisagara, Huye, Nyamagabe, Rubavu, Musanze, Ngororero na Gasabo. Twatoranyijwe hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ku gipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda, bukagaragaza ko tukiri hasi.

 

Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Erica J. Barks-Ruggles

 

 

 

 

angel@igihe.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *